Biratangaje! Wari uzi ko hari umujyi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika utagira Internet WiFi na Telephone

Si kure ya Leta ya Washington, Green Bank ni umujyi wo muri Leta ya Virginia y’uburengerazuba. Muri uyu mujyi birabujijwe gukoresha internet nziramugozi(WIFI) ndetse n’irindi koranabuhanga yewe n’ibikoresho byose nziramugozi(Bluetooth, Infrared,Remote, Mobile phone,…), ndetse na Radiyo zo mu modoka nta murongo numwe wa radiyo numwe zishobora gufata.

Impamvu y’ikumirwa ry’ikoranabuhanga nziramugozi muri aka gace kari gatuwe n’abaturage 143 mu mwaka wa 2010, kabarizwa mu gice cy’umutuzo (National Radio Quiet Zone) gifite ubuso bwa Kilometero kare 20,000 ni uko ariho hubatse inyumvirizi(Radio Telescopes) nini ku Isi icungwa n’ikigo cya Green Bank Observatory guhera mu Kwakira 30, 2016.

 

Inyumvirizi (Radio Telescope) ya Green Bank ya mbere nini ku Isi

Izi nyumvirizi zagenewe kumva amajwi y’ ibinyarumuri(Stars) byo mu kirere niyo mpamvu ibikoresho nziramugozi ibyo aribyo byose bibujijwe gukoreshwa mu gace ka Green Bank mu rwego rwo kugabanya amajwi ashobora gufatwa n’izi nyumvirizi kandi atari ay’ibinyarumuri byo mu kirere.

Muri Green Bank habarizwa Inyumvirizi(Radio telescopes) nyinshi z’ikigo Green Bank Observatory

Izi nyumvirizi zifite ubushobozi buhambaye kugeza naho zishobora no kumva inyoni iri mu ntera ndende.

Abaturage bo muri Green Bank bemerewe gusa gukoresha Internet ikoresha imigozi, na Telephone zikoresha imigozi.

Hahoraho imikwabu ya Police ishinzwe kugenzura ko amategeko n’amabwiriza bikurikizwa muri aka gace gafatwa nk’agace gatuje kurusha utundi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Mu mwaka wa 2013, habaruwe abaturage 36 bahimukiye mu rwego rwo kuhahungira ingaruka ziterwa nikoreshwa ry’ibikoresho nziramugozi.

Green Science Center, Ikigo gicunga Green Bank Telescope(GBT)

 

 

Please follow and like us:
error

Birashoboka ko wabika amakuru yawe ahandi hatari aho uri, Tumenye imikorere y’ikoranabuhanga rya Cloud

Ububiko bw’amakuru ni ingingo ihora ishishikaje abakora n’abakoresha ibikoresho by’ikoranabunga(Computer, Smartphone, Tablet, TV,…). Ubu kubika amakuru(Information) ntibigisaba ko aho ubibika haba hakuri iruhande urugero kuri Flash disk, Harddisk, Compact Disc n’ibindi. Birashoboka ko ushobora no kubika cyangwa kureba amakuru avuye ahandi hantu kure yaho uri wifashishije ikoranabuhanga rya Cloud(Cloud computing).

 

Cloud computing ni iki?

Aha mudasobwa(Hejuru) yifashishije Cloud kugira ngo ikoreshe imbaraga za mudasobwa(Ibumoso), Inakoreshe ububiko (Iburyo)

Cloud computing ni uguhanahana serivise za mudasobwa hakoreshejwe internet, mu yandi magambo ni ugukoresha ibikoresha bya mudasobwa bitari ibyawe cyangwa se utabifite aho uri. Bimwe mu bikoresho ushobora gukoresha kandi utabifite ni ububiko(Storage) bw’izindi mudasobwa(Servers).

 

 

 

 

 

 

Mu buryo busanzwe kureba amafoto, amavideo, ama documents bisaba kuba ufite Computer ifite ububiko runaka bushobora kujyaho ibyo byose, ni ukuvuga ko iyo iyo computer yangiritse cyangwa yibwe ntushobora kongera kubibona.

Mu gihe ukoresheje Cloud, nta kindi bisaba uretse igikoresho cy’ikoranabunga(Computer, Smartphone, Tablet, TV,…) gifite internet. Amafoto, amavideo n’ ama documents ushaka kureba ntabwo biba bibitse mu bubiko bw’igikoresho cyawe ahubwo biba bibitse mu bubiko bw’izindi mudasobwa zifite ububiko bunini cyane n’umutekano uhambaye.

Gukoresha serivise ya cloud bisaba gukodesha ingano runaka y’ububiko, bikaba binashoboka ashobora kongera ubwo bubiko igihe ubwo yakodesheje bumushiranye.

Nyiri amakuru abitse kuri cloud ashobora kuyabonera igihe icyo aricyo cyose kandi akoresheje igikoresho icyo aricyo cyose mu gihe gifite ubushobozi bwo gukoresha Internet.

Hari urugero runaka rw’ ububiko ibyinshi mu bigo bicuruza ububiko kuri Cloud bitanga ku buntu ku mukiriya wabyo wiyandikishije, hanyuma yakenera ububiko burenze ubwo yemerewe agatangira kwishyura.

Ububiko bw’amakuru(data center) bwa Microsoft buri muri Chicago ni hamwe mu ho Microsoft ishobora kubika amakuru ikoresheje Cloud 

Serivise zitangwa n’ikoranabuhanga rya Cloud ni nyinshi ariko izifasha abantu kubika amakuru yabo no kuyasangiza abandi nizo zikoreshwa cyane urugero ni hubic, DropBox, Google Drive, Microsoft OneDrive, Amazon Drive, pCloud n’izindi.

 

 

 

 

Please follow and like us:
error

Apple ku isonga ry’ibigo bifite agaciro kanini, bitanu bya mbere bikora ibijyanye n’ikoranabuhanga

Ingano ya Iphones za Apple zacurujwe bu bihembwe bishize yaragabanutse cyane cyane mu Bushinwa bitewe nuko habarizwayo bakeba bayo Huawei na Xiamo kandi bacuruza telefone ku mafaranga make, Nyamara nubwo mu mezi atatu ya mbere ya 2019 icuruzwa rya Iphone rigwa kugeza kuri 17%, agaciro k’ikigo Apple kiyongereyeho 5% bitewe n’izindi serivise iki kigo gicuruza.

Zimwe muri serivise zicuruzwa na Apple

Serivise zitangwa na Apple harimo App Store, Apple Pay, iTunes, cloud services n’izindi, igice cya service muri Apple kiza ku mwanya wa kabiri mu kuyinjiriza nyuma ya Iphone aho cyayinjirije Miriyari $37 muri 2018. Ubuyobozi bwa Apple bwemeza ko mu mwaka wa 2023 gucuruza serivise byonyine bizajya biyinjiriza agera kuri Miriyari 100 z’amadolari ya America.

Iphone XS na Iphone XS ziheruka gusohorwa na Apple

Ku rutonde rw’ikinyamakuru Forbes, ku nshuro ya Cyenda yikurikiranya Apple iri ku mwanya wa mbere mu bigo bifite agaciro kanini, aho iki kigo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga gifite agaciro ka Miriyari $205.5 bikaba ari nubwa mbere ikigo kirengeje agaciro ka $200.

Ikirango Umwanya Ikigo Agaciro Impinduka ku mwaka Icyiciro
#1 Apple $205.5 B 12% Technology
#2 Google $167.7 B 27% Technology
#3 Microsoft $125.3 B 20% Technology
#4 Amazon $97 B 37% Technology
#5 Facebook $88.9 B -6% Technology
#6 Coca-Cola $59.2 B 3% Beverages
#7 Samsung $53.1 B 11% Technology
#8 Disney $52.2 B 10% Leisure
#9 Toyota $44.6 B 0% Automotive
#10 McDonald’s $43.8 B 6% Restaurants
Please follow and like us:
error

Huawei ihishuye ikoranabuhanga ryayo rigiye guhangana na Android

Nyuma yo gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizatuma hari serivise za Android itongera kubona , Ikigo cy’igihangange mu ikoranabuhanga cyo mu Bushinwa Huawei kuri uyu wa Gatanu cyashyize ku mugaragaro ikoranabuhanga rizajya rikoreshwa muri telefone za Huawei.

HarmonyOS niryo zina Huawei yahaye iri koranabuhanga rifungurirwamo izindi porogaramu

Iri koranabuhanga ryiswe HarmonyOS, ryatangajwe ku mugaragaro n’umuyobozi wa Huawei, Richard Yu mu ihuriro ryari ryahuje abubaka porogaramu z’iki kigo ryabereye mu majyepfo y’ubushinwa ahitwa Dongguan. HarmonyOS ikaba izakoreshwa mu bikoresho bitandukanye bikorwa na Huawei kandi izaba yemerewe uyikeneye wese(Open source).

Richard Yu ubwo yasobanuraga ibya HarmonyOS

“Turashaka kongera ubwumvikane n’ibyishimo ku Isi” ni amagambo y’umuyobozi wa Huawei asobanura ikoranabuhanga rya HarmonyOS, ni mu gihe Huawei yashyizwe mu kato na USA iyishinja ibikorwa by’ubutasi bwihishwe inyuma n’Ubushinwa nubwo itahwemye kubihakana.

Uruganda rwa Huawei rufatwa nk’umubyeyi wa Internet ya 5G, rwafatiwe ibihano bituma inganda zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibuzwa kurugurishaho igikoresho icyo aricyo cyose cy’ikoranabuhanga.

Uku gukumirwa kwa Huawei kwasize na Google ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itemererwa kuguyirishaho Android imenyerewe muri Telefone hafi ya zose zigezweho.

Richard Yu”Niba tutemerewe kongera kuyikoresha, dushobora kujya dufungurira porogaramu zacu muri Harmony“.

Nubwo Yu avuga atya, Abakurikiranira hafi ikoranabuhanga bemeza ko Huawei igifite urugendo rurerure rwo gukora ikoranabuhanaga ryahangana na Android hagendewe ku bwinshi bwa Applications ziboneka mu bubiko bwa Google Play zifungurwa na Android gusa, ibi bikazaba imbogamizi ya mbere kuko ngo bitazorohera Huawei kwigarurira imitima y’abakoresha telefone baba hanze y’Ubushinwa.

Nkuko Yu abitangaza, HarmonyOs izabanza gukoreshwa mu bushinwa mbere y’impera za 2019 nyuma igende igezwa n’ahandi.

Please follow and like us:
error

Telefone za Samsung Galaxy Fold zigiye kujya ku isoko bidasubirwaho

Nkuko byari biteganyijwe, izi telefone zikunjwa zizwi nka Galaxy Fold zagombaga gushyirwa ku isoko mu mpera z’ukwezi kwa Mata ariko icuruzwa ryazo riza gusubikwa nyuma yaho abazihawe ngo bazigerageze bagaragaje ko zishobora kuba zifite ibibazo by’ibirahuri byazo. Ubu ikigo kizikora cya Samsung cyatangaje ko cyakosoye ko ibyo bibazo kandi ko Mu kwezi kwa Nzeri zizatangira kugera ku isoko.

Ubwo hatangazwaga isohoka ryiyi telefone muri Gashyantare, Galaxy Fold yagombaga kugera ku isoko Tariki 26 Mata, ariko mu igeragezwa yahawe abantu bamwe na bamwe bayihawe ngo babe bayikoresha(Testers) nibwo abanyamakuru n’abakoresha imbuga za Internet cyane cyane Youtube bagaragaje ko zifite ibibazo by’ibirahuri(Screen) ku buryo bamwe bagiye bakuraho igice kimwe kirinda ikirahuri(Screen protector) bibwira ko nta kandi kamaro gifite uretse kurinda ikirahuri.

“Gukura cyangwa kongera ikintu cyose ku kirahuri cya Galaxy Fold bishobora kuyangiza”  ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Samsung ariko butinze kuko nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko screen protectors zazo zitandukanye nizimenyerewe ku zindi telefone zisanzwe.

Igice cy’icyuma cya Samsung Galaxy Fold

Mbere gato yuko iyi telefone yari yatangariwe na benshi ijya ku isoko, ubuyobozi bwa Samsung bwafashe icyemezo cyo gusubikwa icuruzwa ryizi telefone ngo bubanze bukore isuzuma neza bwitonze, Gusa ntihatangazwa igihe nyacyo bizafata ariko bwizezaga ko mu byumweru bike abari bakunze Samsung Galaxy Fold bazayisanga ku masoko atandukanye.

Ubu Samsung yamaze gutangaza ko iri mu igerageza(Test) rya nyuma. Mu ntangiriro z’ukwei kwa Nzeri Galaxy Fold izaba yatangiye gucuruzwa ku masoko amwe namwe kandi idafite ibibazo byayivuzweho.

Please follow and like us:
error