Telefone za Samsung Galaxy Fold zigiye kujya ku isoko bidasubirwaho

Nkuko byari biteganyijwe, izi telefone zikunjwa zizwi nka Galaxy Fold zagombaga gushyirwa ku isoko mu mpera z’ukwezi kwa Mata ariko icuruzwa ryazo riza gusubikwa nyuma yaho abazihawe ngo bazigerageze bagaragaje ko zishobora kuba zifite ibibazo by’ibirahuri byazo. Ubu ikigo kizikora cya Samsung cyatangaje ko cyakosoye ko ibyo bibazo kandi ko Mu kwezi kwa Nzeri zizatangira kugera ku isoko.

Ubwo hatangazwaga isohoka ryiyi telefone muri Gashyantare, Galaxy Fold yagombaga kugera ku isoko Tariki 26 Mata, ariko mu igeragezwa yahawe abantu bamwe na bamwe bayihawe ngo babe bayikoresha(Testers) nibwo abanyamakuru n’abakoresha imbuga za Internet cyane cyane Youtube bagaragaje ko zifite ibibazo by’ibirahuri(Screen) ku buryo bamwe bagiye bakuraho igice kimwe kirinda ikirahuri(Screen protector) bibwira ko nta kandi kamaro gifite uretse kurinda ikirahuri.

“Gukura cyangwa kongera ikintu cyose ku kirahuri cya Galaxy Fold bishobora kuyangiza”  ni ibyatangajwe n’ubuyobozi bwa Samsung ariko butinze kuko nta kintu na kimwe cyagaragazaga ko screen protectors zazo zitandukanye nizimenyerewe ku zindi telefone zisanzwe.

Igice cy’icyuma cya Samsung Galaxy Fold

Mbere gato yuko iyi telefone yari yatangariwe na benshi ijya ku isoko, ubuyobozi bwa Samsung bwafashe icyemezo cyo gusubikwa icuruzwa ryizi telefone ngo bubanze bukore isuzuma neza bwitonze, Gusa ntihatangazwa igihe nyacyo bizafata ariko bwizezaga ko mu byumweru bike abari bakunze Samsung Galaxy Fold bazayisanga ku masoko atandukanye.

Ubu Samsung yamaze gutangaza ko iri mu igerageza(Test) rya nyuma. Mu ntangiriro z’ukwei kwa Nzeri Galaxy Fold izaba yatangiye gucuruzwa ku masoko amwe namwe kandi idafite ibibazo byayivuzweho.

Iyi nkuru wayiha amanota angahe?

Kanda ku nyenyeri uyihe amanota!

Impuzandengo / 5. Abayihaye amanota:

Please follow and like us:
error

1
Leave a Reply

avatar
1 Comment threads
0 Thread replies
0 Followers
 
Most reacted comment
Hottest comment thread
1 Comment authors
dukdes Recent comment authors
  Kwiyandikisha  
newest oldest most voted
Notify of