Huawei ihishuye ikoranabuhanga ryayo rigiye guhangana na Android

Nyuma yo gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizatuma hari serivise za Android itongera kubona , Ikigo cy’igihangange mu ikoranabuhanga cyo mu Bushinwa Huawei kuri uyu wa Gatanu cyashyize ku mugaragaro ikoranabuhanga rizajya rikoreshwa muri telefone za Huawei.

HarmonyOS niryo zina Huawei yahaye iri koranabuhanga rifungurirwamo izindi porogaramu

Iri koranabuhanga ryiswe HarmonyOS, ryatangajwe ku mugaragaro n’umuyobozi wa Huawei, Richard Yu mu ihuriro ryari ryahuje abubaka porogaramu z’iki kigo ryabereye mu majyepfo y’ubushinwa ahitwa Dongguan. HarmonyOS ikaba izakoreshwa mu bikoresho bitandukanye bikorwa na Huawei kandi izaba yemerewe uyikeneye wese(Open source).

Richard Yu ubwo yasobanuraga ibya HarmonyOS

“Turashaka kongera ubwumvikane n’ibyishimo ku Isi” ni amagambo y’umuyobozi wa Huawei asobanura ikoranabuhanga rya HarmonyOS, ni mu gihe Huawei yashyizwe mu kato na USA iyishinja ibikorwa by’ubutasi bwihishwe inyuma n’Ubushinwa nubwo itahwemye kubihakana.

Uruganda rwa Huawei rufatwa nk’umubyeyi wa Internet ya 5G, rwafatiwe ibihano bituma inganda zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibuzwa kurugurishaho igikoresho icyo aricyo cyose cy’ikoranabuhanga.

Uku gukumirwa kwa Huawei kwasize na Google ibarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itemererwa kuguyirishaho Android imenyerewe muri Telefone hafi ya zose zigezweho.

Richard Yu”Niba tutemerewe kongera kuyikoresha, dushobora kujya dufungurira porogaramu zacu muri Harmony“.

Nubwo Yu avuga atya, Abakurikiranira hafi ikoranabuhanga bemeza ko Huawei igifite urugendo rurerure rwo gukora ikoranabuhanaga ryahangana na Android hagendewe ku bwinshi bwa Applications ziboneka mu bubiko bwa Google Play zifungurwa na Android gusa, ibi bikazaba imbogamizi ya mbere kuko ngo bitazorohera Huawei kwigarurira imitima y’abakoresha telefone baba hanze y’Ubushinwa.

Nkuko Yu abitangaza, HarmonyOs izabanza gukoreshwa mu bushinwa mbere y’impera za 2019 nyuma igende igezwa n’ahandi.

Please follow and like us:
error

Leave a Reply

avatar
  Subscribe  
Notify of