Birashoboka ko wabika amakuru yawe ahandi hatari aho uri, Tumenye imikorere y’ikoranabuhanga rya Cloud

Ububiko bw’amakuru ni ingingo ihora ishishikaje abakora n’abakoresha ibikoresho by’ikoranabunga(Computer, Smartphone, Tablet, TV,…). Ubu kubika amakuru(Information) ntibigisaba ko aho ubibika haba hakuri iruhande urugero kuri Flash disk, Harddisk, Compact Disc n’ibindi. Birashoboka ko ushobora no kubika cyangwa kureba amakuru avuye ahandi hantu kure yaho uri wifashishije ikoranabuhanga rya Cloud(Cloud computing).

 

Cloud computing ni iki?

Aha mudasobwa(Hejuru) yifashishije Cloud kugira ngo ikoreshe imbaraga za mudasobwa(Ibumoso), Inakoreshe ububiko (Iburyo)

Cloud computing ni uguhanahana serivise za mudasobwa hakoreshejwe internet, mu yandi magambo ni ugukoresha ibikoresha bya mudasobwa bitari ibyawe cyangwa se utabifite aho uri. Bimwe mu bikoresho ushobora gukoresha kandi utabifite ni ububiko(Storage) bw’izindi mudasobwa(Servers).

 

 

 

 

 

 

Mu buryo busanzwe kureba amafoto, amavideo, ama documents bisaba kuba ufite Computer ifite ububiko runaka bushobora kujyaho ibyo byose, ni ukuvuga ko iyo iyo computer yangiritse cyangwa yibwe ntushobora kongera kubibona.

Mu gihe ukoresheje Cloud, nta kindi bisaba uretse igikoresho cy’ikoranabunga(Computer, Smartphone, Tablet, TV,…) gifite internet. Amafoto, amavideo n’ ama documents ushaka kureba ntabwo biba bibitse mu bubiko bw’igikoresho cyawe ahubwo biba bibitse mu bubiko bw’izindi mudasobwa zifite ububiko bunini cyane n’umutekano uhambaye.

Gukoresha serivise ya cloud bisaba gukodesha ingano runaka y’ububiko, bikaba binashoboka ashobora kongera ubwo bubiko igihe ubwo yakodesheje bumushiranye.

Nyiri amakuru abitse kuri cloud ashobora kuyabonera igihe icyo aricyo cyose kandi akoresheje igikoresho icyo aricyo cyose mu gihe gifite ubushobozi bwo gukoresha Internet.

Hari urugero runaka rw’ ububiko ibyinshi mu bigo bicuruza ububiko kuri Cloud bitanga ku buntu ku mukiriya wabyo wiyandikishije, hanyuma yakenera ububiko burenze ubwo yemerewe agatangira kwishyura.

Ububiko bw’amakuru(data center) bwa Microsoft buri muri Chicago ni hamwe mu ho Microsoft ishobora kubika amakuru ikoresheje Cloud 

Serivise zitangwa n’ikoranabuhanga rya Cloud ni nyinshi ariko izifasha abantu kubika amakuru yabo no kuyasangiza abandi nizo zikoreshwa cyane urugero ni hubic, DropBox, Google Drive, Microsoft OneDrive, Amazon Drive, pCloud n’izindi.

 

 

 

 

Iyi nkuru wayiha amanota angahe?

Kanda ku nyenyeri uyihe amanota!

Impuzandengo / 5. Abayihaye amanota:

Please follow and like us:
error

Leave a Reply

avatar
  Kwiyandikisha  
Notify of