Biratangaje! Wari uzi ko hari umujyi wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika utagira Internet WiFi na Telephone

Si kure ya Leta ya Washington, Green Bank ni umujyi wo muri Leta ya Virginia y’uburengerazuba. Muri uyu mujyi birabujijwe gukoresha internet nziramugozi(WIFI) ndetse n’irindi koranabuhanga yewe n’ibikoresho byose nziramugozi(Bluetooth, Infrared,Remote, Mobile phone,…), ndetse na Radiyo zo mu modoka nta murongo numwe wa radiyo numwe zishobora gufata.

Impamvu y’ikumirwa ry’ikoranabuhanga nziramugozi muri aka gace kari gatuwe n’abaturage 143 mu mwaka wa 2010, kabarizwa mu gice cy’umutuzo (National Radio Quiet Zone) gifite ubuso bwa Kilometero kare 20,000 ni uko ariho hubatse inyumvirizi(Radio Telescopes) nini ku Isi icungwa n’ikigo cya Green Bank Observatory guhera mu Kwakira 30, 2016.

 

Inyumvirizi (Radio Telescope) ya Green Bank ya mbere nini ku Isi

Izi nyumvirizi zagenewe kumva amajwi y’ ibinyarumuri(Stars) byo mu kirere niyo mpamvu ibikoresho nziramugozi ibyo aribyo byose bibujijwe gukoreshwa mu gace ka Green Bank mu rwego rwo kugabanya amajwi ashobora gufatwa n’izi nyumvirizi kandi atari ay’ibinyarumuri byo mu kirere.

Muri Green Bank habarizwa Inyumvirizi(Radio telescopes) nyinshi z’ikigo Green Bank Observatory

Izi nyumvirizi zifite ubushobozi buhambaye kugeza naho zishobora no kumva inyoni iri mu ntera ndende.

Abaturage bo muri Green Bank bemerewe gusa gukoresha Internet ikoresha imigozi, na Telephone zikoresha imigozi.

Hahoraho imikwabu ya Police ishinzwe kugenzura ko amategeko n’amabwiriza bikurikizwa muri aka gace gafatwa nk’agace gatuje kurusha utundi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Mu mwaka wa 2013, habaruwe abaturage 36 bahimukiye mu rwego rwo kuhahungira ingaruka ziterwa nikoreshwa ry’ibikoresho nziramugozi.

Green Science Center, Ikigo gicunga Green Bank Telescope(GBT)

 

 

Iyi nkuru wayiha amanota angahe?

Kanda ku nyenyeri uyihe amanota!

Impuzandengo / 5. Abayihaye amanota:

Please follow and like us:
error

Leave a Reply

avatar
  Kwiyandikisha  
Notify of